Ku Cyumweru tariki ya 8-6-2025, ikipe ya Handball y’abakobwa ya Ecole des Sciences Nyamagabe, yatwaye igikombe mu irushanwa “AMASHURI KAGAME CUP U-20” ku rwego rw’Igihugu, aho yatsinze ES Kiziguro ku mukino wa nyuma.

Kuwa 14.06.2024, umunyeshuri witwa MUTIMUKEYE Diane S5 PCB wo muri ESC NYAMAGABE yerekeje mu gihugu cy’Ubushinwa mu kwitabira Intenational Mathematics Summer Camp 2024 nyuma yo kuba indashyikirwa mu mibare ku rwego rw’igihugu mu marushanwa y’uyu mwaka wa 2024.